Kwamamaza

Ururimi n’Umuco

“Umwami Kigeli afite umuryango, niwo uzagena aho atabarizwa(ashyingurwa) ”Dr Vuningoma

Yanditswe

kuya

na

Ferdinand Maniraguha
“Umwami Kigeli afite umuryango, niwo uzagena aho atabarizwa(ashyingurwa) ”Dr Vuningoma

Umwami Kigeli V Ndahindurwa watanze kuri iki Cyumweru

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) yatangaje ko nubwo Umwami Kigeli V Ndahindurwa Jean Baptiste yari afite icyo asobanuye mu muco w’igihugu, ngo aho azatabarizwa (azashyingurwa) hazagenwa n’umuryango we.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki ya 16 Ukwakira, nibwo hamenyekanye amakuru y’itanga ry’Umwami Kigeli V Ndahindurwa.

Umwami Kigeli yatangiye mu buhungiro amazemo imyaka isaga 50, mujyi wa Oakton, muri Leta ya Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubusanzwe u Rwanda rugifite ubwami, iyo umwami yatangaga, habagaho imihango itandukanye mu gihugu kugeza atabarijwe mu misezero (imva z’abami) yari mu bice bitandukanye by’igihugu nk’I Rutare mu Karere ka Gicumbi n’I Butangampundu mu Karere ka Rulindo.

Ubwo Makuruki yavuganaga na Dr Vuningoma James, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RALC, yavuze ko Kigeli afatwa nk’umwami wagize akamaro mu miyoborere y’u Rwanda, ariko ko kumutabariza nubwo ari umuco bikwiye gukorwa n’umuryango we.

Yagize ati “Kigeli ni umunyarwanda, wagize uruhare mu miyoborere y’iki gihugu mu gihe cye, ariko akaba afite umuryango kandi iyo ibyago bibaye nk’ibyo, biba bishingiye ku muryango nubwo n’abandi bose babajya inyuma bakabafata mu mugongo, ariko igihe umuryango utari wavuga iki cyangwa iki ngo abandi buririreho bareba icyo bakora, ni ugutegereza tukareba igikwiye gukorwa.Naho guherekezwa mu muco w’abanyarwanda turatabarana, izo ndangagaciro dusanzwe dushyira imbere zizakomeza kuba arizo zituranga.”

Yakomeje agira ati « Uriya yari umwami w’u Rwanda nibyo, afite umuryango, n’ubu ndibwira ko ubwo tuvugana hariho abo mu muryango bariho bategura ibyo byose kugira ngo babitangarize abantu.”

Itanga ry’Umwami Kigeli ryemejwe n’urubuga www.king-kigeli.org rwajyaga rucishwamo amakuru arebana nawe, icyakora ntibaravuga igihe n’aho azatabarizwa.
Mu minsi ishize ishyaka riharanira Demokarasi n’ibidukikije (Green Party) ryari ryasabye Leta y’u Rwanda gucyura Umwami Kigeli.

Mu kiganiro na Makuruki, Umuyonbozi w’iryo shyaka Frank Habineza yavuze ko babajwe n’uko yatanze atabundutse (atagarutse mu gihugu).

Yagize ati “Byatubabaje cyane, kubera ko yatanze adatashye mu rwamubyaye nkuko twari twabisabye Leta y’u Rwanda.”

Mu itangazo iryo shyaka ryasohoye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, ryasabye Leta y’u Rwanda kuzana umugogo wa Kigeli ugatabarizwa i Rwanda.

Bagize bati "Ishyaka Democratic Green Party ry’u Rwanda ryongeye gusaba Leta y’u Rwanda korohereza igarurwa ry’umugogo w’Umwami mu rwamubyaye, agashyingurwa mu cyubahiro nk’uwahoze ayoboye igihugu ndetse waharaniye ubwigenge."

Kigeli w’imyaka 80, atanze amaze imyaka isaga 50 mu buhungiro.Mbere yo kubona ubuhungiro muri Amerika mu mwaka wa 1992, yabanje kuba impunzi mu bihugu birimo Uganda na Kenya.

Ni Umwami wa nyuma u Rwanda rwagize, akaba uwa gatatu utangiye ishyanga nyuma ya se Yuhi V Musinga waguye I Moba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Mutara III Rudahigwa watangiye I Bujumbura mu mwaka wa 1959.

Inkuru bijyanye:Umwami Kigeli V Ndahindurwa yatangiye mu buhungiro

IBITEKEREZO

  • amina Yanditse:

    uhhuu!! yiyoroshe MAKUZA/RWANDAFORM. RURAMUJYANYE PE! Twihanganishije umuryango wumwami kigeli v nuwa Makuza.

  • amina Yanditse:

    uhhuu!! yiyoroshe MAKUZA/RWANDAFORM. RURAMUJYANYE PE! Twihanganishije umuryango wumwami kigeli v nuwa Makuza.

  • FAGA Yanditse:

    KUDASHYINGURA UMWAMI MU RWANDA NI AMAHANO ABANYARWANDA BABA BAKOZE

  • omar Yanditse:

    twifatanije numuryango mukababaro

  • ngabonzima Yanditse:

    aguye mubuhungiro Mwihangane pe natwe niyo nzira.

  • Anastase Yanditse:

    Umwami Aguye Mubuhungiro Kweri? Birababaje

  • Anastase Yanditse:

    Umwami Aguye Mubuhungiro Kweri? Birababaje

  • amani Yanditse:

    Ngo nta mwami utanga atisasiye abazamuherekeza none yahisemo Mucyo na Nyandwi ngo hasigaye abo aziyorosa.ninde witeguye!!!!

  • Twagirayezu vincent Yanditse:

    Twihanganishije umuryango wuyumusaza wagize imiyoborere murwanda Niko bigenda kaandi twese niyonzira imana imwakire mubayo.

  • Ruhago Yanditse:

    UYU DOGITERI VUNINGOMA TURATURANYE ARIKO SINARINZI YUKO ARUWO MUMURYNGO WABAMI MBIMENYE ARUKO ABAVUGIYE IBYIHAMBWA RYA KIGELI !

  • 1 | 2

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza