Kwamamaza

Ururimi n’Umuco

RALC yagize icyo ivuga kuri Miss Uwase Vanessa wigambye ubusambanyi

Yanditswe

kuya

na

Ferdinand Maniraguha
RALC yagize icyo ivuga kuri Miss Uwase Vanessa wigambye ubusambanyi

Muri Kamena uyu mwaka nibwo hatangiye kumvikana inkuru y’iherezo ry’urukundo rwa Uwase Vanessa na Olivis uririmba mu itsinda Active.

Itandukana ry’aba bombi ryatangajwe bwa mbere na Vanessa wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2015. Vanessa yavuze ko Olivis ameze nk’umwana ko atakomeza gukundana nawe.

Nyuma y’iminsi mike Olivis na we yanze kuripfana, ahita avuga ko nta wita umwana umuntu yambariye ukuri.Byazamuye impaka mu bakunzi b’imyidagaduro, bisa na filimi ifite ibice, bamwe bategereje kumva uko Vanessa ari bwitware kuri ayo magambo akakaye yari avuzwe n’uwahoze ari umukunzi we.

Bidatinze Vanessa na we yarasubije, avuga ko uwamutera ibuye ari uwavuga ko ari isugi, kandi ko ibyo yakoze atari uguca inka amabere.

Ati “Ibyo ari byo byose si njye njyenyine wabikoze mu Rwanda cyane ko si umuhungu uhise wese dukundana (boyfriend).Ubigaya wese ni uko wenda ashobora kuba ari isugi cyangwa se ategereje kuzakora ubukwe kugira ngo nawe yambarire ukuri uwo akunda.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane, Dr Vuningoma James, Umunyamabanga Nshingwbaikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco yavuze ko abantu bakwiye kubigaya ariko bo nk’urwego rwa Leta ngo nta bihano bashobora guha Vanessa.

Yagize ati “Ibintu by’umuco ntibigendana n’amategeko, urabireka sosiyete niyo ibikemura.Ibyo turabibahariye nk’Abanyarwanda kugira icyo mubivugaho.Natwe ubwacu niba tubibonye turavuga duti ‘Umuntu ni umuntu’ ariko ntabwo tuzavuga ngo nimumukubite, nimumugire mutya kuko iyo abikoze nawe uba umureba, uzi gucyamura rero ukamubwira uti ariko ibyo wakoze ni ibiki? Erega abanyarwanda ntabwo ari RALC ntabwo ari Minispoc, ni twebwe twese..ahubwo nimuhaguruke turwane uru rugamba.Mujye mubabwira muti nyamuneka muratwononera umurage wacu.”

Vuningoma yavuze ko bakora uko bashoboye bakigisha indangagaciro na kirazira by’umuco abakobwa bahatanira kuba Nyampinga w’u Rwanda, iyo bari muri Boot Camp, gusa akavuga ko umwana w’umuntu ashobora guhinduka.

RALC ivuga ko uwo mukobwa aramutse ashatse kongera guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, Abanyarwanda ngo nibo bafata umwanzuro.

Ubusanzwe mu bindi bihugu ba nyampinga bagaragayeho imyitwarire mibi barahanwa ndetse bakakwa amakamba.Icyakora nubwo RALC ivuga ko idahana, niyo yaba ihana Vanessa ntibyari gukunda.

Yabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015. Mu mwaka wa 2016 uwo mwanya watsindiye Kwizera Peace Ndaruhutse, bivuze ko ibyo Vanessa yakoze yabikoze nk’umuntu usanzwe, atari Nyampinga.

IBITEKEREZO

  • paccy Yanditse:

    Mana weeee sha aba miss mubakureho murwanda cg mubahe andi mazina atari nyampinga

  • Ngamije Augustin Yanditse:

    Andika Igitekerezo HanoBiradusebya nk,igihugu cyubaha umuco.Birababaje umukobwa nk,uyu wigamba uburaya ya rigeze kwambara ikamba nk,iri.Guaa nta wuhana uwahanutse.

  • kalingani Yanditse:

    Naho ndetse yatinze kubiyereka, umuntu wirukanwe muri Rwandair kubera umupiroti wamutobatobye ku karubanda yarangiza ngo abaye miss! Ubundi ni ababagira ba miss bafite ikibazo

  • mukiga Yanditse:

    Andika Igitekerezo HanoBasanzwe ari indaya zizwi izo.

  • Uwase Yanditse:

    Huhh birasekeje uwomukobwa nuwomuhngo bosenaburere bahawe kd kd baratikuranye.

  • Uwase Yanditse:

    Huhh birasekeje uwomukobwa nuwomuhngo bosenaburere bahawe kd kd baratikuranye.

  • diouf Yanditse:

    muzashake ikindi mu bita kuko ibyaba miss byo ntabyo tubona jye natora miss of values wiyubaha kandi akubaha nabandi

  • Mupenzi Simeon Yanditse:

    Mumyaka ya vuba, miss Rwanda yasabwaga kuba ari isugi none uyumunsi ikosa sinarishyira kun daya cg icyomanzi kigirwa miss,, ahubwo ubahitamo niwe kibazo

  • uwamahoro Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano vannessa we urasebye nkanyampinga .

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza