Kuki Itegeko Nshinga rishya ritarandikwa mu Kinyarwanda gishya?

1

Dr Viningoma James, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RALC

Hagiye gushira hafi imyaka ibiri hemejwe amabwiriza mashya agenga imyandikire mishya y’ururimi rw’Ikinyarwanda.

Ayo mabwiriza agisohoka yateje impaka , bamwe bemeza ko atari akwiye, Inteko y’Ururimi n’Umuco (RALC) yo ikavugwa ko akwiye mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ururimi.

Hatanzwe imyaka ibiri ngo ayo mabwiriza mashya abe yamaze kwigishwa, maze kuva tariki ya 1 Mutarama 2016 azatangire gukurikizwa.

Ubwo hategurwaga umushinga w’Itegeko Nshinga rivuguruye umwaka ushize, RALC yumvikanye yifuza ko Itegeko Nshinga ryakwandika hakurikijwe ayo mabwiriza mashya, nyamara ryasohotse ryanditse mu Kinyarwanda gisanzwe.

Nyuma y’amezi asaga umunani Itegeko Nshinga ritowe rikanasohoka mu igazeti ya Leta, nta mpinduka mu bijyanye n’imyandikire birakorwa.

Mu kiganiro Makuruki iherutse kugirana n’Umunyamabanga Nshingwbaikorwa wa RALC, Dr Vuningoma James, yavuze ko nta rirarenga kuba Itegeko Nshinga ritarandikwa mu Kinyarwanda gishya.

Yagize ati “..Nta débat yabayeho ariko no mu Nteko ishinga amategeko barebwa n’amategeko ya Leta n’amabwiriza, ubwo hari ibyo bitayeho wenda hari ibyo bavuze bati mube muretse turebe kuko Itegeko Nshinga naryo rigeza igihe rikavugururwa, ni urugendo kuko ibintu by’umuco n’ururimi ntabwo ari amategeko.”

Viningoma yakomeje avuga ko bazakomeza kuganira n’inzego bireba, bagashaka uburyo bahindura imwe mu myandikire y’Itegeko Nshinga.

Hon. Uwimanimpaye Jeanne d’Arc, Visi Perezida mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite akaba n’umwe mu bari bagize itsinda ryavuguruye Itegeko Nshinga, umwaka ushize yatangaje ko impamvu batanditse Itegeko Nshinga mu Kinyarwanda gishya, byatewe n’uko na benshi mu badepite bariteguye batari bakamenye neza imyandikire mishya, ndetse ngo igihe cyari cyatanzwe ngo ayo mabwiriza yigishwe kitari cyakageze.

RALC ivuga ko yatangiye guhugura abarimu, abanyamakuru n’abandi bafite aho bahurira n’imyandikire y’ururimi rw’Ikinyarwanda, ndetse ngo mu mashuri cyatangiye kwigishwa n’integanyanyigisho zarakozwe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo