Abanyamakuru bagera ku 150 bagiye mu Itorero i Nkumba

Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda bagiye mu Itorero i Nkumba mu Karere ka Burera

Kuri uyu wa Kane saa yine za mu gitondo nibwo imodoka zitwaye aba banyamakuru zaharutse I Kigali zerekeza i Nkumba.

Aba banyakuru bagiye gutozwa ni icyiciro cya Kabiri cy’itorero ry’abanyamakuru kuko icya mbere cyabaye mu kwezi wa 12 mu mwaka wa 2015.

Ubuyobozi bwa komisiyo y’itorero ry’igihugu buvuga ko intego y’iri torero ry’abanyamakuru ari ugutoza abanyamakuru bo mu Rwanda indangagaciro z’ubunyarwanda ndetse no gukunda igihugu kimwe n’abandi banyarwanda.

Aba banyamakuru bagera ku 150 bagiye kumara ibyumweru bibiri batorezwa muri iki kigo. Icyiciro cya mbere cy’itorero ry’abanyamakuru cyabaye mu ukuboza mu mwaka wa 2015 ryari ryitabiriwe n’abanyamakuru 119.










Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo