Amateka n’inkomoko y’Umunsi wa Saint Valentin

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Amateka ya Saint Valentin ahuzwa n’umupadiri wasezeranyaga abasore n’inkumi rwihishwa kuko bitari byemewe, ndetse nyuma byamenyekana akaza kwicwa(Guhorwa Imana).

Uwo munsi ufatwa nk’uwabakundana, bahereye kuri icyo gikorwa cya Mutagatifu Valentin, ariko usanga utavugwaho rumwe, ku buryo hagaragara indimi nyinshi zitawuhurizaho.

Uyu mutagatifu ngo usanga abantu bamuvugaho byinshi, ariko usanga byuzuyemo amakabyankuru.

Ubusanzwe Kiliziya ihimbaza ba Valentin batatu; abo ni Valentini w’i Roma, umupadiri wahowe Imana mu kinyejana cya 3, Valentini w’i Terni, umwepisikopi wahowe Imana mu kinyejana cya 3 na Valentin, umumaritiri wo muri Afrika ya ruguru hatazi byinshi kuri we.

Mutagatifu Valentin bamuvugaho byinshi by’umwihariko inkuru yahimbwe nyuma bayitirira umutagatifu witwa Valentin kubera ko ahimbazwa ku munsi abapagani basingizaga ikigirwamana cy’uburumbuke bashaka kuva mu gipagani.

Dore iyo nkuru bahimbye bayitirira Mutagatifu Valentin

Bavuga ko ku ngoma y’Umwami Klodi ,abonye ko abasirikare bahunga urugamba bagiye gusura ingo zabo, yaciye iteka ko abasore bose badashaka. Nibwo Valentin ngo wari umusaseridoti yiyemeje kubashyingira rwihishwa.

Bamaze kubimenya bahise bamufunga bamukatira urwo gupfa. Ari mu munyururu, urubyiruko rwaramusuraga cyane, by’umwihariko umukobwa w’Umurinzi w’uburoko. Umunsi apfuye ku ya 14/02, Valentin yamwandikiye ibaruwa arangiza asinya agira ati “ Mu rukundo rwa Valentin wawe”.

Amateka ya mutagatifu Valentin uzwi ku munsi w’abakundana

Muri 300, itotezwa rya Kiliziya rikaze cyane, Valentin wari umusaseridoti w’i Roma arafatwa. Umwami agerageza kumutesha ubukirisitu, ariko undi abukomeraho.

Ni uko Valentin ati ”Umenye ingabire y’agatangaza Imana yahaye abantu waba umwana we, ntiwasubira gusenga ibyo bigirwamana by’amashusho ugira ngo usenge”.
Umwami ati” Ngaho nyigisha Yezu nanjye nkunde nzajye mu ijuru”.

Nuko Valentin ati” Icya mbere ni ugusaba Imana imbabazi z’ibyaha byawe, kuzisaba Imana y’ukuri. Icya 2 ni ukwemera Yezu Kristu n’inyigisho ze zose. Icya 3 ni ukwigishwa ukabatizwa.” Umwami izo nyigisho zimujyamo koko ariko rero ntiyemera ari ugutinya ingabo ze n’abakuru bandi b’Abaromani.

Ni uko Umwami ashyikiriza Valentin umucamanza we mukuru ngo amujyane ajye kumurarana.

Nijoro umucamanza yinjira mu buroko, mu kazu Valentin yari afungiyemo, aramwegera, aramubwira ati” Mfite umwana umaze imyaka 2 yarahumye , numukiza untegeke icyo ushaka ndagikora”.

Umwana amuzanira Valentin aramukiza. Uwo mucamanza yitwaga Asteri. Asteri hamwe n’umukobwa we Valenni akijije baremera barabatizwa, babarizwa hamwe n’abagaragu babo n’incu zimwe. Ababatijwe ubwo bari 144.

Umwami abimenye ategeka ko babafata bose babicira umunsi umwe hamwe na Valentin ku ya 14Gashayantare 300.

Andi mateka avuga uyu munsi ufite inkomoko muri Roma ya kera, ari umunsi wizihizwaga tariki ya 15 Gashyantare , abitwaga ba Lupercales bizihizaga umunsi w’uburumbuke wa Faunus Lupercus ,mana y’uburumbuke, abashumba n’amashyo.

Ni umunsi wizihizwaga mu mpera z’umwaka kuko watangiraga tariki ya 1 Werurwe .

Uwo munsi abapagani bawizihizaga mu byiciro 3; abapadiri bafataga ikimasa bakakijyana kucyereza mu buvumo bwa Lupercal bwari buherereye mu musozi waPalatin, umwe mu misozi irindwi ikikije Roma, aho bivugwa ko ikirura cyonkereje Romulus washinze umujyi wa Roma n’umuvandimwe we Remus.

Icyo gihe bafataga amaraso y’icyo kimasa bakayasiga urubyiruko ruturuka mu miryango ikomeye, bakabyita gusukura abashumba.

Hakurikiragaho umuhango wo kwambara impu z’iryo tungo, abapadiri n’urubyiruko bamaraga kuzambara bakazenguruka umujyi bakubita abantu basanze mu nzira bakoresheje uduce bakase kuri izo mpu , abagore bo icyo gihe babaga bizeye ko bazasama kandi ko bazabyara nta bundi bubabare na bumwe bahuye nabwo.

Iyo mihango yasozwaga no guhura kwa rwa rubyiruko rugakora ubufindo ku mugoroba, abahungu n’abakobwa bagahura gutyo , ndetse bagashyingiranwa.

Bamwe ariko bahuza uyu munsi nk’uwagiye ushyirwaho n’abantu bo mu bihugu batandukanye bamwe bagamishe gucuruza ibyabo nka chocolat n’ibindi bintu by’agaciro bihabwa abakobwa kuri uyu munsi.

Uyu munsi wizihizwa hirya no hino ku Isi, aho usanga abakunzi basohokana bagahana impano zirimo indabo n’ibindi bintu by’agaciro. Hari abo ugwa neza ariko hari n’abo ugwa nabi kuko nk’umuhungu utereta abakobwa benshi, usanga hari abamuteze kuri uwo munsi ngo barebe ko basohokana akanabaha n’impano, iyo adahariwe uwo munsi abifata ukundi, ndetse bikaba kimwe no ku bakobwa babeshya abasore benshi ko babakunda.

Uyu munsi kandi urangwa no kwambara imyambaro yiganjemo ibara ry’umutuku n’umukara, mu gihe hari abambara isa n’iroze cyangwa umweru.

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:46 am, Mar 19, 2024
temperature icon 24°C
scattered clouds
Humidity 65 %
Pressure 1020 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:04 am
Sunset Sunset: 6:10 pm

Inkuru Zikunzwe