Urukiko rwa ICC rwongeye gushinjwa gukorera mu kwaha kw’abanyaburayi

Dr Joseph Chilengi uyobora ECOSOCC/ Photo: E. Bagirubusa

Abagize ihuriro rya Sosiyete sivile nyafurika mu muryango wa Afurika yunze ubumwe (ECOSOCC) baravuga ko ubutabera butangwa n’urukiko mpanabyaha rwa ICC ari nta kamaro bugira bitewe n’uko ngo busa n’ubukorera mu kwaha kwa bamwe, bigatuma rwibasira uruhande rumwe aho kuba bose.

Ubwo baganiraga n’abanyamakuru kuri uyu wa gatandatu tariki 16 Nyakanga 2016, Dr Joseph Chilengi uyobora uyu muryango, yavuze ko urukiko mpuzamahanga rwa ICC rusa n’aho rukorera igice kimwe cy’abantu (abanyafurika) nyamara ugasanga nta baturuka hanze y’uyu mugabane rupfa kuburanisha.

Yavuze ko ubutabera mpuzamahanga burengera aho buha uburenganzira ibihugu bitaba mu rukiko rwa ICC kugira ngo bifate abakoze ibyaha, ibintu avuga ko bitumvikana.

Yagize ati: “Twubaha cyane ibyemezo bifatwa n’akana gashinzwe amahoro mu muryango w’abibumbye, nigute akana gashinzwe amahoro mu muryango w’abibumbye gafata Leta zunze ubumwe za Amerika nk’igihugu kitari mu banyamuryango ba ICC, Uburusiya si umunyamuryango wa ICC, ndetse n’ibindi bihugu bitari ibinyamuryango bayo kakabiha uburenganzira bwo gushinja ibyaha bituma abakuru b’ibihugu bajyanwa muri ICC ubwo ni ubutabera bwoko ki?”

Uyu muyobozi avuga ko bitewe n’ingengo y’imari nini uru rukiko rugenerwa n’abanyaburayi ngo bituma nta muntu uhaturuka upfa gutabwa muri yombi narwo, ahubwo ngo rukibasira abanyafurika. Yavuze ko asaga 70% by’ingengo y’imari y’uru rukiko atangwa n’umuryango w’ubumwe bw’uburayi.

Dr Joseph Chilengi avuga ko ibyemezo nk’ibyo bigira ingaruka mbi ku baturage b’ibihugu biba byibasiwe n’uru rukiko, aho ngo akenshi usanga icyemezo cy’uru rukiko cyo gufata abayobozi bakuru b’ibihugu gikurikirwa no gufatirwa ibihano, ibintu usanga ngo bigira ingaruka mbi ku baturage.

Atanga urugero kuri Sudani, Dr Joseph Chilengi yagize ati: “Ubu butabera mpuzamahanga usanga bukora ibintu bidafite akamaro bigaruka bikatugiraho ingaruka. Muri Sudani hari Miliyoni zikabakaba 70 z’abaturage, abagera kuri 70% n’urubyiruko rwavutse rusanga ibyo bihano rutazi, murebe ubwo uko igihugu, abantu babayeho, ubwo murumva ari ukuri ko ibintu byashyira mu bibazo amamiliyoni y’abantu kubera umuntu umwe?”

Imyaka igiye kuba 20 igihugu cya Sudani gifatiwe ibihano na Leta ya Amerika, ishijwa kuba ishyigikiye ibikorwa by’iterabwoba ndetse ikaba inagira uruhare mu guhungabanya umutekano w’ibihugu by’ibituranyi.

Mu bihano byafatiwe Sudani harimo kuba nta bicuruzwa bikomoka muri Sudani bishobora kwinjira muri Leta zunze ubumwe za Amerika, kuba nta bicuruzwa byava muri Amerika bije muri Sudani n’ibindi bitandukanye.

Ibi ngo byateje ibibazo mu gihugu aho kugeza ubu mu gihugu cya Sudani ikigero cy’ubukene gihagaze kuri 46%, mu gihe abantu bagera kuri 20% bugarijwe n’ikibazo cy’ubushomeri.

Urukiko rwa ICC rwakunze kwijundukwa cyane n’abanyafurika bavuga ko ari bo rusa n’aho rwashyiriweho gusa, ibintu byatumye bimwe mu bihugu byashyize umukono ku masezerano ya Roma ashyiraho uru rukiko bivuga ko bizaruvamo.

Ibi kandi biri mu bizigirwa mu nama izahuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma kuva kuri iki cyumweru, aho bazungurana ibitekerezo ku kwivana muri urukiko kw’ibyo bihugu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo