Kwamamaza

27th African Union Summit

Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe wahakanye ko Marooc igiye kuwugarukamo

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe wahakanye ko Marooc igiye kuwugarukamo

Erastus Mwencha Umunyabanga wungirije wa AU

Umuryango w’Afurika Yunze ubumwe urahakana ko igihugu cya Marooc cyaba kigiye kugaruka mu muryango w’Afurika Yunze Ubumwe nyuma y’imyaka 32 cyarikuyemo.

Muri iyi minsi mu Rwanda hateraniye inama ya 27 y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, humvikanye amakuru avuga ko biteganijwe ko igihugu cya Marooc kizongera kugaruka muri uyu muryango nyuma y’imyaka 32 iki gihugu kiwuvuyemo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Umunyabanga wungirije wa komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe Erastus mwencha yatangaje ko ibyo kuba Marooc yagaruka mu muryango w’Afurika Yunze Ubumwe, ntacyo abizi ho gusa ngo niyo yagaruka hari inzira zemewe igomba kunyuramo.

Yagize ati “ bigaragara ko ufite amakuru kundusha niba bahari sindababona cyakora baramutse baje hari umurongo bagomba kunyuramo iyo nzira isaba ko bigenwa n’amasezerano y’umuryango, Marooc igomba kugaragaza ko yifuza kugaruka mu muryango nyuma ibihugu bigize AU bigatora aho amajwi menshi ariyo yatanga umwanzuro niba Marooc yagaruka, uwo niwo mu rongo uriho.”

Byinshi mu bihugu by’Afurika byagiye bikunda kugaragaza ko bishyigikiye ko Marooc yagaruka mu Muryango w’Afurika Yunze Ubumwe, ndetse na perezida kagame aherutse kugenderera iki gihugu, abasesengura ibya politiki bakaba baravuze ko ari mu buryo bwo kumvisha Marooc ko igomba kugaruka muri uyu muryango.

Marooc yavuye muri OUA yaje kuba AU mu 1984 ubwo Sahara y’Uburengezuba (Sahrawi) yari iya Marooc kuva mu 1975 yemerwaga nka leta yigenga kuri ubu ikaba ari n’umunyamuryango w’umuryango w’Afurika yunze ubumwe.

Perezida wa Sahrawi Brahma Ghali yamaze kugera I Kigali mu nama y’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza