Umuhanda KIGALI CONVENTION- GISIMENTI- AEROPORT urafunzwe by’agateganyo

Umuhanda uva kuri Kigali Convention Center ugaca Gishushu ukanyura Gisimenti, Giporoso ukagera ku Kibuga cy’Indege ubaye ufunze by’agateganyo kubera ko ugiye kuba ukoreshwa cyane n’abayobozi b’ibihugu by’Afurika basubira iwabo nyuma y’isozwa ry’inama ya 27 y’Afurika Yunze Ubumwe, nkuko tubikesha Polisi y’igihugu.

Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali bakaba bongera kwibutsa abakoresha imihanda y’Umujyi wa Kigali ko bakwifashisha imihanda ikurikira mu rwego rwo kwirinda kwica gahunda n’imirimo bari bafite, bashobora gukoresha iyi mihanda bitewe n’ibyerekezo bajyamo.

1) Kanombe – Nyandungu - Kigali Parents - Kimironko / Mushumba Mwiza – Rwahama –Kibagabaga – Gacurir o – UTEXRWA - Kinamba ugakomeza werekeza mu Mujyi rwagati , Nyabugogo cyangwa Poids Lourd - Gikondo.

2) Kanombe – Busanza – Kabeza – Niboye –Sonatube – Rwandex – Kanogo - bakerekeza i Nyamirambo, mu Mujyi rwagati cyangwa Kinamba - Kacyiru.

Tubibutse ko Inama y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe yateraniye i Kigali kuva tariki ya 10 kugeza 18 Nyakanga 2016 ikaba yaritabiriwe n’Abayobozi b’ibihugu by’Afurika bagera kuri 35 ndetse n’abantu basanga ibihumbi bine bari bacumbitse mu mahoteli atandukanye mu Mujyi wa Kigali

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo