Perezida wa Sudani Omar Al Bashir na Kabila wa Congo bageze i Kigali

8

Perezida wa Sudani Omar al Bashir ndetse na mugenzi we wa Repubulika iharanira Demukalasi ya Congo, Joseph Kabila, bageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa 16 Nyakanga 2016 aho baje kwitabira inama ya 27 y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe.

Perezida wa Sudani Omari al Bashir ageze mu Rwanda nyuma y’abandi bakuru b’ibihugu batandukanye bageze mu Rwanda kuva kwa 14 Nyakanga 2016.

Perezida Bashir yitabiriye iyi nama mu gihe urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rwamushyiriyeho impapuro zo kumufata kubera ibyaha bya jenoside ashinjwa byakorewe abaturage bo mu ntara ya Darfur muri Sudani.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo aherutse gutangaza ko u Rwanda rudashobora gufata Perezida Bashir bitewe n’uko ari umushyitsi kimwe n’abandi bitabiriye iyi nama kandi bakaba bariyemeje kubacungira umutekano.

Yagize ati “U Rwanda ni rwo rwakiriye abakuru b’ibihugu bya Afurika batumiwe n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, bityo umuntu wese watumiwe n’uyu muryango kuba hano i Kigali ahawe ikaze ndetse azacungirwa umutekano muri iki gihugu. Perezida Bashir ni Perezida w’igihugu cya Afurika, yaratumiwe kandi agomba kuyitabira, nk’igihugu cyakiriye iyi nama tugomba kwakira buri wese watumiwe muri iyi nama kuko ari iby’ingenzi.”

U Rwanda rwanze guta muri yombi perezida Bashir nyuma y’aho n’ibindi bihugu by’Afurika by’ikomye uru rukiko mpuzamahanga mpanabyaha aho bavuga ko rwibasira abayafurika kubw’inyungu z’abo mu bihugu byo mu burengerazuba


Perezida Kabila ageze ku kibuga cy’indege I Kanombe

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 8

  1. MUZEHE TURIKUMWE DUKORE BAVUGE BIZARANGIRE TUREBYE ABAZUNGUKA HAGATI YACU NABATUVUGA NABI

  2. Mwiriwe ho! Tubahaye ikaze iRwanda, namahoro rwose . ahubwo bazanagaruke kuko nibyiza, muzanabatembereze ,muri Eden y,uRwanda Imana ya twihereye twise nyaburanga . barebe uko twororeye muma park,Murakoze

  3. Iyi nama ni ubumara, na Kabila yaje? Magufuli koko kuki abuzemo? Ba Museveni bo bari he?

  4. you welcome Mr president joseph kabira we very happy to see you in 1000 hills country. Rwanda that is peacefully nation. real you are greatest guest we have to day so that why please looking around in the all our country and you learn more about our relation with you. its very amazing its our special day to get you here.thinking about our development ways its may right if you share with us to be strong friendship because we are brood brothers and neighbor.our president kagame has biggest thinking and you also but i think if you join with him.think about what can we achieve? let us building strong better border. help to fight the enemies in order to make our better future

  5. you welcome Mr president joseph kabira we very happy to see you in 1000 hills country. Rwanda that is peacefully nation. real you are greatest guest we have to day so that why please looking around in the all our country and you learn more about our relation with you. its very amazing its our special day to get you here.thinking about our development ways its may right if you share with us to be strong friendship because we are brood brothers and neighbor.our president kagame has biggest thinking and you also but i think if you join with him.think about what can we achieve? let us building strong better border. help to fight the enemies in order to make our better future

Tanga Igitekerezo