Perezida Mugabe yamaze kugera I Kigali

Kuri uyu mugoroba wo kuwa Kane tariki 14.Nyakanga 2016 nibwo Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe yamaze gusesekara I Kigali aho aje kwitabira inama ya 27 y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma iri kubera iKigali.

Robert Mugabe ni umwe mu bagize biro y’ubuyobozi bw’Umuryango wa Africa yunze ubumwe (Chairperson) anahuriyemo na Perezida Kagame we urimo nk’umuyobozi.

Umwaka ushize akaba ari we wari umuyobozi (Chairperson) w’Umuryango wa Africa yunze ubumwe, kuri manda y’umwaka umwe itorerwa, ubu akaba yarasimbuwe na Idriss Déby.

Mugabe uzwiho kuvuga nta gihunga, akemera amatwara ya Karly Max azwi cyane ku kazina k’akabyiniriro ka Uncle Bob kuri ubu ntamerewe neza n’abaturage be kubera kwijundika ishyaka rye rya Zanu-PF kuba ku isonga mu guteza ibibazo by’ubushomeri biboneka mu gihugu dore ko muri ino minsi Zimbabwe ihanganye n’ ibibazo by’ ubukungu n’ ubushomeri bitifashe neza bitewe no kuba amakampani menshi yarafunze ubwo iki gihugu kirukanaga abazungu bari bagityemo.

Perezida Mugabe aherutse gutangaza ko atazarekura ubutegetsi kugeza Imana imuhamagaye ibi bikaba byarabaye nko gukoza agati mu ntozi kuko benshi bakomeje kwamagana ubutegetsi bwe harimo na Morgan Tsvangirai wigeze guhangana na Perezida Robert Mugabe n’ abamushyigikiye uherutse gutegura imyigaragambyo tariki 14 Mata 2016 aho yari kumwe n’imbaga y’abaturage bamagana ubutegetsi bwa Mugabe.

Iyi myigaragarambyo yagaragaje ko Morgan Tsvangirai afite Abanya Zimbabwe ibihumbi n’ ibihumbi bamushyigikiye mugihe iki gihugu cyitegura amatora y’ umukuru w’ igihugu muri 2018.

Gusa n’ubwo ishayaka rya Mugabe ndetse n’ubutegetsi bikomeje gushyirwa mu majwi Mugabe n’abamushyigikiye nabo bakomeje gutangaza ko batazacika intege.

Ibi bishimangirwa na Ignatious Chombo, umunyabanga mukuru w’ishyaka Zanu PF rya Perezida Mugabe wabwiye itangazamakuru ko umukuru w’igihugu atazegura nkuko bisabwa n’abigaragambya akaba yaranatunze agatoki ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi kuba inyuma y’umugambi wo gutegura guhirika Perezida Mugabe ku butegetsi.

Perezida Robert Mugabe yavutse tariki 21 Gashyantare 1924 akaba yarayoboye Zimbabwe guhera tariki 22 Ukuboza 1987.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo