Kwamamaza

27th African Union Summit

#AU SUMMIT: Nitwibanda ku kiduhuje ni bwo hazaboneka igisubizo ku bibazo duhura na byo" KAGAME

Yanditswe

kuya

na

Mugemanyi Jean Paul
#AU SUMMIT:  Nitwibanda ku kiduhuje ni bwo hazaboneka igisubizo ku bibazo duhura na byo

Kuri iki cyumweru tariki 17 Nyakanga 2016, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yafunguye umuhango wo kumurika ku mugaragaro Pasiporo nshya, akaba yavuze ko inama ya 27 yateguwe kugira ngo Afurika yite cyane ku gukemura ibibazo bituma idatera imbere hibandwa k’ubufatanye bubyara inyungu rusange ndetse n’uburenganzira bw’umugore.

Mu ijambo ry’ikaze Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye uyu muhango yongeye gushimira abayobozi ba AU kuba barahisemo u Rwanda nk’igihugu kizakira iyi nama ya 27 y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe.

Perezida Kagame kandi yashimangiye ko iki ari igihe cyo kumenya igisobanuro n’intego by’ubumwe nkuko ari kimwe mu byo uyu muryango ugenderaho aho yavuze ko mu gihe abanyafurika bazahurira ku kibahuje aribwo hazaboneka umuti w’ibibazo Afurika ihura na byo.

Yagize ati: “ Nitwibanda ku kiduhuje ni bwo hazaboneka igisubizo ku bibazo duhura na byo, mu gihe abantu bazahura nk’abanyamahanga n’ikibazo gito kizagorana kugikemura, kwizera mu mbaraga z’ubumwe ni ho hazava imbaraga z’umuco wa politiki y’abanyafurika.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko mbere y’imyaka 22 u Rwanda rusa nurwasibamye ari ubuhamya bw’ingaruka z’amacakubiri gusa akomeza avuga ko ubumwe bw’abenegihugu aribwo byahinduye u Rwanda rukaba rugeze ahantu hashimishije harimo kwishakira ibisubizo binyuze mu bitekerezo , imbaraga ndetse n’umutungo kamere nkuko abanyarwanda babihisemo.

Yagize ati: "mbere y’imyaka 22 u Rwanda rwasaga nurwasibamye, iki ni ikimenyetso cy’ingaruka z’amacakubiri, gusa ubumwe ni bwo bwatumye u Rwanda rwiyubaka aho twibanze ku bitekerezo byacu, imbaraga ndetse n’ubushobozi bwacu.”

Perezida kagame kandi yavuze ko guhurira mu nama ya AU ari uburyo bwo kuganira ku iterambere rya Afurika hibandwa ku burenganzira bw’umugore aho yavuze ko niba umugore n’umugabo badahagaze mu bufatanye bazisanga barenze umupaka.

Asoza, umukuru w’igihu cy’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko iyi nama yateguwe mu buryo bwo gutuma Afurika yibanda kubituma idatera imbere bityo asaba ko hakomeza kubaho ubufatanye kugira ngo habeho inyungu rusange anavuga kandi ko Afurika idakeneye imbaraga z’umuntu umwe ko ahubwo izazamurwa n’abaturage bayo mu gihe ubumwe butazaba ikivugo gusa ahubwo bukaba umusaruro mu mibanire y’abanyafurika.

Mugemanyi Jean Paul

Makuruki.rw

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza