Kwamamaza

27th African Union Summit

Perezida Kagame na Idriss Deby babanjirije abandi guhabwa Pasiporo imwe ku banyafurika

Yanditswe

kuya

na

Jean Louis Uwishyaka
Perezida Kagame na Idriss Deby babanjirije abandi guhabwa Pasiporo imwe ku banyafurika

Perezida Kagame ari mu ba mbere bahawe iyi pasiporo ihuriweho n’abanyafurika

Kuri iki cyumweru tariki 17 Nyakanga 2016, ni bwo hamuritswe ku mugaragaro pasiporo nshya ihuriweho n’ibihugu byose byo ku mugabane wa Afurika, Pasiporo yahawe bwa mbere Perezida Kagame na Perezida Idriss Deby wa Tchad ndetse akaba n’umuyobozi w’umuryango wa Afurika yunze ubumwe.

Iyi pasiporo byitezwe ko izoroshya urujya n’uruza mu baturage b’uyu mugabane aho izajya ibaha uburenganzira bwo kwinjira muri buri gihugu cyo ku mugabane wa Afurika nta komyi.

Byitezwe kandi ko iyi pasiporo izoroshya mu buryo bwo gukora ubucuruzi kuri uyu mugabane ubundi bwari busanzwe bubangamirwa n’uko bimwe mu bihugu byakumiraga abanyamahanga kubyinjiramo cyangwa se ugasanga kubyinjiramo bigorana cyane.

Bakira iyi pasiporo, Perezida Deby yayakiriye aseka ndetse aranayisoma bigaragaza ko ayishimiye cyane.


Perezida Idriss Deby akimara guhabwa iyi pasiporo yayisomye/ Photo: GoR

Perezida Kagame we yakiriye iyi Pasiporo amwenyura cyane ari nako bombi bahise bayereka abari bateraniye mu cyuba cyaberagamo iyi nama.

Biteganyijwe ko iyi Pasiporo izatangira gukoreshwa n’abakuru b’ibihugu ndetse n’abayobozi bakuru, gusa ngo n’abandi baturage bazagenda bazibona buhoro buhoro.

Gusa Dr Dlamini Zuma umuyobozi wa Komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, yasabye abayobozi b’ibihugu byose ko bakwiye kwihutira guha abaturage babo iyi Pasiporo ariko hakurikijwe amategeko bigenderaho mu gutanga ibyangombwa.

Yagize ati: “Ndemeza ko ari byiza kuba dutangije pasiporo y’abanyafurika uyu munsi, reka ariko mu bihugu byacu binyuze mu mucyo duhe abaturage bacu iyi pasiporo hakurikijwe amategeko yo mu bihugu byacu.”

Perezida Deby yavuze atewe ishema no kuba yahawe iyi pasiporo mu ba mbere, ndetse anemeza ko iyi ari intambwe ikomeye uyu mugabane uteye mu kugana ku cyerekezo wiyemeje.


Perezida Kagame na mugenzi we Deby nibo bahawe izi pasiporo bwa mbere/ Photo: GoR


Abayobozi b’ibihugu bya Afurika mu ifoto y’urwibutso


Abayobozi batandukanye bari bitabiriye ifungurwa ku mugaragaro ry’iyi nama


Perezida Bashir wa Sudan yari mu cyumba cy’inama atekanye nyuma y’uko ICC yasabye u Rwanda kumufata rukanga


Perezida wa Afurika y’epfo Jacob Zuma nawe yari yitabiriye iyi nama

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza