Kwamamaza

27th African Union Summit

LIVE: Aba Perezida bazitabira inama ya AU bakomeje kugera mu Rwanda [AMAFOTO]

Yanditswe

kuya

na

Jean Louis Uwishyaka
LIVE: Aba Perezida bazitabira inama ya AU bakomeje kugera mu Rwanda [AMAFOTO]

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 15 Nyakanga 2016, Perezida Ellen Johnson Sirleaf uyobora igihugu cya Liberia yageze i Kigali aho aje kwitabira inama ya 27 y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe iteraniye hano mu Rwanda kuva ku cyumweru gishize.

Ellen Johnson Abaye umukuru w’igihugu cya Afurika wa kabiri ugeze mu Rwanda yitabiriye iyi nama nyuma ya Robert Mugabe uyobora Zimbabwe waraye ugeze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa kane.

Akigera ku kibuga cy’indege I Kanombe, Helen Johnson yakiriwe na Amb Velentine Rugwabiza Minisitiri ushinzwe imirimo y’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba wari unahagarariye u Rwanda.

Ellen Johnson Sirleaf w’imyaka 77 y’amavuko, yatorewe kuyobora igihugu cya Liberia kuva muri Mutarama 2006.

Uyu mugore ni nawe wabaye umugore wa mbere uyoboye igihugu cyo kuri uyu mugabane ndetse akaba yaranahawe igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel mu 2011 kubera guharanira uburenganzira bw’umugore.

Biteganyijwe ko iyi nama izitabirwa n’abaperezida 35 bo kuri uyu mugabane barimo na Perezida Omar Al Bashir wa Sudani byemejwe ko atazafatirwa mu Rwanda bitewe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe abaturage bo mu ntara ya Darfur ashinjwa.

Biteganyijwe kandi ko ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, ari bwo hari buze umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Ban Ki-Moon, nawe uje kwifatanya n’uyu mugabane muri iyi nama.

Guhera tariki 17 kugeza ku wa 18 Nyakanga 2016, ni bwo hateganyijwe inama yaguye ya AU izitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma, abahoze ari abaperezida, ba ambasaderi muri AU, ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga, abayobozi ba Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’imiryango igamije ubukungu mu turere tunyuranye twa Afurika.


Perezida Johnson yakiriwe na Amb Velentine Rugwabiza uyobora MINEAC

Benjamin William Mkapa wahoze uyobora Tanzania nawe yageze I Kiagali


Mkapa yakiriwe na Sheikh Musa Fazil Harerimana, Minisitiri w’umutekano

Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo nawe yageze I Kigali


Perezida Zuma akigera mu Rwanda yakiriwe na Minisitiri w’umutabera Johnston Busingye

Alpha Oumar Konaré wahoze uyobora Mali nawe yageze mu Rwanda


Alpha Oumar Konaré I Kigali

Visi Perezida wa Botswana yageze I Kigali


Visi Perezida wa Botswana Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi ageze ku kibuga cy’indege I Kanombe

Pierre Buyoya wahoze uyoboea u Burundi yaraye i Kigali


Pierre Buyoya

Minisitiri w’intebe wungirije wa Lesoto nawe yageze mu Rwanda


Mothetjoa Metsing niwe ihagarariye Lesoto muri iyi nama


Idriss Déby Itno uyubora Tchad ndetse akaba n’umuyobozi w’umuryango wa Afurika yunze ubumwe nawe yasesekaye I Kigali


Idriss Deby kandi yanabonanye na Perezida Paul Kagame


Teodoro Obiang Nguema Mbasogo uyobora Equatorial Guinea nawe yageze mu Rwanda


Mahamadou Issoufou Perezida wa Niger nawe amaze kugera I Kigali yitabiriye inama ya AU


Faustin-Archange Touadera (iburyo), Perezida wa Repubulika ya Centre Africa ageze I Kanombe


Hailemariam Desalegn, Minisitiri w’intebe wa Ethiopia ageze mu Rwanda

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza