Kwamamaza

27th African Union Summit

Ntituzigera twihanganira ubutegetsi buhonyôora ubuzima bw’abaturage babwo- Dlamini Zuma

Yanditswe

kuya

na

Jean Louis Uwishyaka
Ntituzigera twihanganira ubutegetsi buhonyôora ubuzima bw’abaturage babwo- Dlamini Zuma

Dr Nkosazana Dlamini Zuma umuyobozi wa Komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe uri gusoza igihe cye

Umuyobozi mukuru wa Komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe Dr Nkosazana Dlamini Zuma aravuga ko nk’umugabane wa Afurika muri rusange ngo bagomba kubaha ikiremwa muntu uko cyakabaye, bityo ngo ntibashobora kuzihanganira ubuyobozi bwose buhonyora uburenganzira bw’abo buyobora.

Ibi uyu muyobozi yabitangaje ubwo hafungurwaga ku mugaragaro inama ya 29 y’akanama nshingwabikorwa k’umuryango wa Afurika yunze ubumwe (Executive council) kuri uyu wa 13 Nyakanga 2016.

Iyi nama iteranye mu gihe umutekano mu bihugu binyuranye by’uyu mugabane utifashe neza cyane mu gihugu cya Sudani y’epfo, aho ingabo zishyigikiye Perezida Salva kiir ndetse n’izishyigikiye Visi Perezida w’iki gihugu Riek Machar zimaze iminsi mike zikozanyaho, ibintu bikomeje gutuma abaturage bicwa ndetse abandi bakaba bakomeje guhunga ingo zabo.

Ubwo yafunguraga iyi nama, Dr Dlamini Zuma yavuze ko ari iby’ingenzi kuba iyi nama ibaye muri iki gihugu hari intambara iri gutuma abaturage bibasirwa bakurwa mu byabo, bityo ngo bagomba kureba uko ibi bitakomeza kuba kuri uyu mugabane.

Yagize ati “Ni ingenzi kuba dutangiye iyi nama muri Sudani y’epfo hari kuba intambara nyuma y’imyaka ibiri y’ibiganiro, birababaje kuba hari hashize amezi abiri gusa hagiyeho ubuyobozi bushyize hamwe ariko imirwano ikaba yongeye kugaruka mu baturage aho kuba bishimira imyaka 5 y’ubwigenge bwabo. Nka Afurika tugomba kubaha ubuzima bw’abaturage bacu kandi ntituzigera twihanganira ubutegetsi butita ku buzima bw’abaturage.”

Yakomeje agira ati “Guverinoma n’ubuyobozi bunyuranye byashyiriweho kurengera abaturage baba abaciye bugufi n’abari hejuru, ntabwo byashyiriweho kubica. Ibyongeye kuba muri Sudani y’epfo ntabwo byemewe na gato. Ntabwo uyu mugabane uzakomeza kurebera ubu bugizi bwa nabi bukorerwa abana, abagore, abagabo muri Sudani y’epfo cyangwa ku bandi banyafurika.”

Dr Dlamini Zuma yavuze ko bazakomeza kubungabunga amahoro n’umutekano kugira ngo ubwo bugizi bwa nabi buhagarare.

Yavuze ko nkuko insanganyamatsiko y’uyu mwaka y’iyi nama ishimangira kurengera uburenganzira bwa muntu by’umwihariko igitsina gore, ngo bagiye gukora ibishoboka byose bajye barwanya ibikorwa by’imyivumbagatanyo hakiri kare bitaragera ku bwicanyi.

Yashimangiye kandi ko bagomba kwimakaza demukalasi, uburenganzira bw’ikiremwa muntu ndetse no kwimakaza ubumwe mu buyobozi bw’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika.

Zuma yavuze ko intambara zigomba guhagarara ahubwo hakikazwa ibikorwa by’iterambere nko guteza imbere ingufu, kubaka imihanda ndetse no guteza imbere ikoranabuhanga, uburezi, ubuhinzi n’ibindi.

Biteganyijwe ko muri iyi nama abakuru b’ibihugu bazarebera hamwe ibibazo bitandukanye birimo n’iby’umutekano ukomeje kuba mubi muri bimwe mu bihugu bigize umugabane wa Afurika ndetse n’ingamba zo kubikemura.


Minisitiri Louise Mushikiwabo aganira n’abari bitabiriye iyi nama


Abagize akanama nshingwabikorwa k’umuryango wa Afurika yunze ubumwe


Iyi nama yari yitabiriwe n’abantu b’ingeri nyinshi

Jean Louis UWISHYAKA

MAKURUKI.RW

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza