Kwamamaza

27th African Union Summit

AU SUMMIT: Abaperezida batungiwe agatoki umuzi w’iterabwoba n’umutekano muke byugarije Afurika

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
AU SUMMIT: Abaperezida batungiwe agatoki umuzi w’iterabwoba n’umutekano muke byugarije Afurika

Umuyobozi w’ihuriro ry’urubyiruko rwa Afurika, Francine Muyumba

Umuyobozi w’ihuriro ry’urubyiruko rwa Afurika, Francine Muyumba yabwiye abakuru b’ibihugu bitabiriye inama ya 27 y’umuryango w’ubumwe bwa Afurika ko nibadashyiraho ingamba zihamye zo gukemura ikibazo cy’ubushomeri m’urubyiruko Afurika izahora mu bibzo by’umutekano muke n’ibindi bibazo by’urudaca.

Ubwo abaperezida bari bamaze guteranira mu nama ya 27 y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe kuri uyu wa 17 Nyakanga 2016, umuyobozi w’ihuriro ry’urubyiruko muri Afurika (the Pan-African Youth Union) yafashe ijambo abwira aba baperezida ko nibadakemura ikibazo cy’ubushomeri cyugarije urubyiruka rw’ Afurika, uyu mugabane uzakomeza kuba mu bibazo by’urudaca cyanecyane iby’umutekano muke n’iterabwoba.

Muyumba yagize ati: "nitudakemura ikibazo cy’ubushomeri, Afurika izahora mu kaga, ibibazo bizarushaho gukomera, umutekano uzabura n’iterabwoba riziyongera,"

Mu gukemura iki kibazo, Muyumba yavuze ko hakwiye kubaho ikigega cyihariye cy’urubyiruko rwa Afurika gishinzwe guteza imbere imishinga y’urubyiruko igamije iterambere rirambye.

Yagize ati: " Ikigega cyo gufasha urubyiruko kizafasha ishoramari mu mishinga izahindura imibereho y’urubyiruko rwa Afurka bakagera ku iterambere rirambye. Gushora imari m’urubyiruko ni ugushora imari ku hazaza ha Afurika"

Muyumba yavuze ko binyuze muri iki kigega hazabaho uburyo bwo kongerera ubushobozi urubyiruko ndetse rukanongererwa amahirwe yo kwiga neza ishoramari kandi kigafasha imishinga myiza iturutse m’urubyiruko.

Nkuko bitangazwa n’umuryango w’abibumbye, urubyiruko ni rwo rwugarijwe n’ikibazo cy’ubushomeri kurusha abantu bakuze kuko bakubye inshuro eshatu abantu bakuru bugarijwe n’ubushomeri.

Umuryango wa Afurika yunze ubumwe na yo iki kibazo yari isanzwe yarakibonye na mbere kuko yihaye intego ko mu myaka 10 ibanza y’icyerecyezo 2063 bazagabanya abashomeri ku kigero cya 25 %.

Jean Paul NIYITANGA

MAKURUKI.Rw

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza