Irebere amafoto 100 y’Imiterere ya KIGALI CONVENTION CENTER & RADISSON BLUE HOTEL n’ibice bigize izi nyubako zatashywe

76

Inyubako Kigali Convention Centre yatashywe kuri uyu wa gatanu tariki ya 08 Nyakanga 2016 aho yatashywe ku mugaragaro na Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame, ni imwe mu nyubako nini mu Rwanda yubatswe mu gihe kigera ku myaka itandatu ikaba mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo, akaba ari yo igiye kwakira Inama ya 27 y’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe.

Iyi nyubako yubatse ku buso bwa Hegitari 12,6 ikaba igizwe n’igice cya Hotel Radisson Blue ikaba yaratwaye akayabo k’amafranga arenga miliyoni 320 z’amadorari y’amerika.

Tukaba tugiye kubereka bimwe mu bice by’ingenzi bigize iyi nyubako mu mafoto, yubatswe mu buryo bugaragaza isura n’umuco by’u Rwanda.

KIGALI CONVENTION CENTRE

Kigali Convention Centre igizwe n’ibice bitatu harimo icyumba cy’inama kinini gishobora kwakira icyarimwe abantu ibihumbi bibiri na Magana atanu bicaye neza. Iki cyumba cyubakanye ubuhanga ni cyo kizakira Inama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika, ifite igice cyo hasi ndetse n’igice cyo hejuru. Gifite intebe zinjiye mu rukuta ku buryo gishobora gukoreshwa mu buryo bw’ibyumba bya cinema.

Igice cy’imbere cy’inyubako

Amabendera y’ibihugu 54 by’Afurika yamaze kuzamurwa imbere ya Convention

Igice cya Kigali Convention Centre

Igice cya Hotel inyuma



Inyubako zombi zihuzwa n’inzira itwikiriye (Hotel na Convention)

imbere ukinjira hashobora kubera cocktail no kuruhukira gatoya

Inzira z’abanyamaguru zibereye ijisho

Icyi ni icyumba kinini cy’inama ari na cyo kizakira Inama y’abakuru b’ibihugu by’Afurika

Igisenge cy’icyumba cy’inama na cyo cyubatse ku buryo buhambaye

Igice cyo hejuru

Uru rukuta rurakururwa hagasohokamo intebe mu gihe bashaka kwagura umubare w’abajya muri Salle

Intebe z’icyubahiro

MH1 kugeza kuri MH4

MH (Meeting Hall) cyangwa ibyumba by’inama bigera kuri bine aho kimwe gifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi bitanu bicaye neza. Cyubakanye ubuhanga ndetse ku buryo byose bishobora guhurizwa hamwe mu buryo bwo kuzingwa bikaba icyumba kimwe gishobora kwakira abantu ibihumbi bibiri bicaye neza icyarimwe. Ku mpande zacyo hari utwumba twihariye two kuganiriramo.

MH1, MH2, MH3 zizakira inamazitandukanye z’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe. By’umwihariko MH4 izakira inama y’Umuhezo y’abakuru b’Ibihugu by’Afurika uko ari 54.

Ikindi gice cya Convention Center harimo imbuga aho abantu bashobora kwicara (terrase), cocktail, n’ibindi bice by’inyubako.

Imbere muri bimwe mu byumba bizakorerwamo inama za AU

Hanze y’inyubako habereye ijisho

Ibibuga by’imikino nabyo nka Tenis na byo byarateganyijwe

REDISON BLUE HOTEL

Iyi hotel yo ku rwego rw’Inyenyeri eshanu igizwe n’ibyumba 292, igeretse mu byumba amagorofa atanu, aho buri niveau ifite ibara ryayo. Kuri niveau ya mbere hakoreshejwe ibara ry’umukara, niveau ya kabiri ibara ry’umutuku wijimye, niveau ya gatatu ibara rya orange, niveau ya kane ibara ry’umuhondo naho niveau ya gatatu ari naho hari ibyumba by’abaperezida n’umwami hari ibara ry’ikijuju (Gree).

Radison Blue ifite ibyumba byo ku rwego rwo hejuru (Sweet presidential) bigera kuri bitanu, icyumba cy’umwami (Sweet Royal ), hakaba ibyumba bya business class bigera kuri 68, ibyumba byo ku rwego twakwita urwo hagati (Junior sweet) bigera kuri bitanu, ibyumba bisanzwe bigera ku 201. Buri gorofa (niveau) ifite icyumba cyahariwe abafite ubumuga.

Radison Blue Hotel kandi ifite igikoni cyo ku rwego rwo hejuru gishobora gutekera icya rimwe abantu ibihumbi 4000, kikaba kiri munsi (underground). Iki gikoni kigendana na Resto Bar bishobora kwakira abantu bisanzwe nk’izindi Hotel.

Nkuko Didier Segatashya ukuriye umushinga w’iyi nyubako yabidutandarije, ibikoresho byakoreshejwe mu kubaka iyi nzu bimwe byavuye hanze y’u Rwanda cyane cyane ibigize Radison Hotel, ariko na none igice kinini cy’iyi nyubako cyane cyane Kigali Convention Center byagiye biva mu Rwanda nk’amakaro yaturutse mu nganda za Nyagatare na Nyarubaka muri Kamonyi.

Imiterere y’amatara ihuye n’imiterere y’intebe

Ibitanda byo mu byumba bisanzwe (Standard room)

Muri buri koridoro y’igorofa irangi ry’urukuta risa n’iry’itapi yo hasi

©Amafoto yafashwe na Uwishyaka Jean Louis / Makuruki.rw

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 76

  1. jye icyo navuga harakongera hakaba nkibi mu Rwanda duhore tubona nkibi Imana idufashe paul kagame yongere atorwe nibindi tuzabigeraho.
    jye birandenze.

  2. jye icyo navuga harakongera hakaba nkibi mu Rwanda duhore tubona nkibi Imana idufashe paul kagame yongere atorwe nibindi tuzabigeraho.
    jye birandenze.

  3. 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8

Tanga Igitekerezo