Kwamamaza

27th African Union Summit

Dlamini- Zuma yatangije inama ya AU asaba abayitabiriye guharanira kwigira

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Dlamini- Zuma yatangije inama ya AU asaba abayitabiriye guharanira kwigira

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama ya 27 y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe Dr. Nkosazana Dlamini-Zuma, Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’ubumwe bwa Afurika, yasabye abitabiriye itangizwa ry’iyi nama gufatanyiriza hamwe bagashaka uburyo bwose bwatuma Afurika yigira kandi ikigenga.

Kuri iki cyumweru tariki ya 10 Nyakanga 2016, ni bwo inama ya 27 y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe yatangirijwe i Kigali.

Iyi nama izamara iminsi umunani, ku ikubitiro yatangijwe n’ibiganiro by’abahagarariye ibihugu byabo muri Afurika yunze ubumwe abayobozi ba Komisiyo ya AU (African Union Commission) n’abagize akanama gahoraho ka AU (AU Permanent Representatives Committee) byatangiye mu gitondo cyo kuri iki cyumweru.

Atangiza iyi nama kumugaragaro, umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’ubumwe bwa Afurika, Dr. Nkosazana Dlamini-Zuma yasabye abateraniye muri iyi nama gushyigikira ihame ryo kwigira no kwigenga.

Dlamini-Zuma yagize ati: “Kugirango tugere ku by’ibanze twiyemeje turasabwa ubumwe, tugomba gukomeza gufatanya mu gucunga amahoro, twubakira k’ubumwe n’ubufatanye bitwerekeza ku kwigira no kwigenga, icyemezo cy’abayobozi b’ibihugu byacu cyo kwigira no gushyigikira ibikorwa by’umuryango wa Afurika yunze ubumwe byo kurinda amahoro n’umutekano bigomba kutubera umuyoboro, tugomba gufatanya tukagenzura ishyirwamubikorwa ry’ibi byemezo.”

Yakomeje avuga ko ikizatuma Afurika itera imbere ari uko hazabaho koroshya ubuhahirane n’imigenderanire mu rwego rwo koroshya ishoramari n’ubucuruzi.

Ati: “Iterambere rirambye kuri bose, riradusaba gukomeza guteza imbere ba rwiyemezamirimo bato mubyo bashoboye gukora, nidukomeza koroshya ishoramari n’imigenderanire bizorohereza abacuruzi, abahinzi, abahanga udushya abashoramari na ba rwiyemezamirimo gushora imari mu bihugu bitandukanye”

Yibukije kandi abateraniye muri iyi nama ko ari inshingano yabo kubahiriza ubyurenganzira bw’umugore n’umukobwa ndetse n’ubw’ikiremwamuntu muri rusange.

Ibi biganiro birakomeza kugeza tariki 12 Nyakanga 2016.


Abitabiriye ibiganiro bitangiza inama ya 27 ya AU basabwe guharanira ko Afuruka yigira.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza