Bimwe mu byemezo bikomeye byafatiwe mu nama ya AU ku mutekano no kurwanya iterabwoba

1

Amb. Smail Chergui, umuyobozi ushinzwe amahoro n’umutekano mu muryango wa Afurika yunze ubumwe

Kuri uyu wa mbere tariki 18 Nyakanga 2016 ni bwo hashojwe inama ya 27 y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe yaberaga mu Rwanda kuva tariki 10 uku kwezi. Muri iyi nama hafatiwemo ibyemezo binyuranye bijyanye no kugarura amahoro mu bihugu byugarijwe n’intambara ndetse n’ibizakorwa mu rwego rwo kurwanya imitwe y’iterabwoba yibasiye bimwe mu bihugu byo kuri uyu mugabane.

Muri iyi nama mu rwego rw’umutekano, haganiriwe ku bibazo by’intambara muri Sudani y’epfo, u Burundi, Libya, Somalia n’ibindi.

Sudani y’epfo nta kidasanzwe kizakorwa uretse gufasha impande zombi gushyira mu bikorwa amasezerano bashyizeho umukono, iby’ingabo birakigwaho

Amb. Smail Chergui, umuyobozi ushinzwe amahoro n’umutekano mu muryango wa Afurika yunze ubumwe, yavuze ko batarafata umwanzuro wa burundu ku kibazo cy’intambara muri iki gihugu, gusa ngo biyemeje kuba bakora ibishboka byose kugira ngo bafashe byihuse abaturage b’iki gihugu kubona ibya ngombwa bakeneye ndetse n’icyakorwa kugira ngo umutekano ugaruke muri iki gihugu.

Yagize ati: “Turajwe ishinga n’uko Sudani y’epfo yatera imbere, nk’abayobozi twari muri iyi nama hano I Kigali twagize umwanya wo kubiganiraho, hari ibihugu bitanu bizaba birebana n’iki kibazo, nka Algeria, Nigeria, Afurika y’epfo, u Rwanda na Tchad. Abayobozi b’ibi bihugu bazagira umwanya wo kuganira n’intumwa zabo. Byinshi bizatangazwa nyuma y’ibiganiro n’abakuru b’ibihugu bizagaragaza niba tuzajya kugarura amahoro muri Sudani y’epfo cyangwa hari ibindi bisubizo byihuse byo gukemura iki kibazo ndetse no kongera gusaba Leta gukemura ibibazo iki gihugu kirimo.”

Yavuze ko bafite n’igitekerezo cyo kuba bakoherezayo ingabo z’umuryango wa Afurika yunze ubumwe zijya gufatanya n’iz’umuryango w’abibumbye, gusa ngo ibi bigomba kubanza kwemezwa n’inama y’uyu muryango.

Yavuze kandi ko bazaharira iki gihugu kigashyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro cyashyizeho umukono babafasha kwiyunga ndetse no gutanga imfashanyo ku bakozweho n’izi mvururu.

Mu Burundi ngo hasigaye gushyira akadomo ku byo koherezayo impuguke za gisirikare ndetse no gufasha ibiganiro by’impande zombi

Amb. Chergui yemeje ko hari byinshi byakozwe mu kubungabunga umutekano mu Burundi, bityo ngo icyo uyu muryango (AU) usigaje gukora muri iki gihugu ngo ni ukurangiza ibyo kohereza impuguke mu by’umutekano muri iki gihugu ndetse n’indi nkunga bazagenera abaturage bacyo. Yavuze kandi ko bagiye gukomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo ibiganiro bihuza impande zihanganye muri iki gihugu bikomeze kandi bizatange umusaruro.

Yagize ati: “Murabizi ko hari ibyo twakoze kuri iki kibazo, murabizi neza ko akanama gashinzwe amahoro n’umutekano kagiyeyo mu kwezi gushize, aho rero hari ibintu bibiri, icya mbere ni ukurangiza neza ibyo koherezayo inkunga ndetse no koherezayo impuguke mu bya gisirikare. Icya kabiri ni ukureba uko twafasha ibiganiro biri kuba hagati y’abarundi nk’inzira iboneye yo kubonera umuti biriya bibazo.”

Mu myaka ibiri iri imbere nta ngabo zikomoka hanze ya Somalia zizaba zibarizwa muri iki gihugu

Igihugu cya Somalia kimaze imyaka myinshi kibasiwe n’ibitero bya hato na hato by’inyeshyamba za Al Shabaab, byatumye umuryango wa Afurika yunze ubumwe woherezayo ingabo zo guhangana n’uyu mutwe no kugarura amahoro muri iki gihugu. Gusa nkuko byemerejwe mu nama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe yasorejwe I Kigali, ngo guhera mu Kwakira 2018, nta ngabo z’umuryango wa Afurika yunze ubumwe zizaba zikibarizwa mu gihugu cya Somalia, ahubwo ngo bazakora ibishoboka byose bongerere imbaraga ingabo z’iki gihugu kuburyo ngo icyo gihe kizajya kugera zifite ubushobozi bwo guhangana n’inyeshyamba za Al Shabaab.

Amb. Chergui yagize ati: “Nagejeje ku bari bitabiriye iyi nama ibyo twemeje mu nama nagiranye n’abagaba b’ingabo, aho twemeje ko mu myaka ibiri uhereye ubu bivuze ko mu Kwakira 2018 tuzakura ingabo zacu zose muri Somalia. Tugiye gushyira ingufu mu guhugura ingabo za Somalia ndetse no kuziha ibikoresho bihagije, tuzajya tubaha amasomo ajyanye n’imirwano buri munsi agamije kubategura kubaha inshingano zo kurinda igihugu cyabo.”

Yavuze ko bazakura ingabo z’uyu muryango muri Somalia ari uko babonye ko ingabo z’iki gihugu zamaze kubona ubushobozi bwose bwo kwicungira umutekano, bityo ngo icyo batekereza ni uko iki gihe bihaye kizagera izi ngabo zifite ubwo bushobozi.

Hagiye gushyirwaho ikigega kigamije gukusanya inkunga yo kurwanya iterabwoba

Uyu muyobozi yavuze ko nyuma yo kureba uko ikibazo cy’iterabwoba gikomeje gukaza umurego kuri uyu mugabane, ngo mu rwego rwo kurirwanya basfashe umwanzuro wo gutangiza ikigega kizaba kigamije kurwanya ibikorwa by’iterabwoba, aho ku bushake bw’umuntu ngo azajya ashyiramo inkunga ye uko yishoboye.

Yavuze ko bashobora no kuzakenera inkunga z’amahanga, gusa ngo zigomba kuza zisanga baramaze kwiyubakamo ubushobozi buhagije bwo guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba kuri uyu mugabane.

Igihugu cy’ubushinwa ni kimwe mu bihugu bitera inkunga Afurika mu bijyanye n’umutekano, ndetse kikaba cyaremeye kuzafasha gahunda y’imyaka itanu y’uyu mugabane yo gushyiraho ingabo z’uyu mugabane zo gutabara aho rukomeye (African Standby force), aho Ubushinwa bwemeye kuzatanga inkunga yabwo mu mwaka wa mbere w’iyi gahunda.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Ariko ko dukunda ikinyamakuru cyanyu ni iki gituma mutajya mudushyiriraho amafoto menshi ko tubikunda cyane,

    Buri gihe ntimunyumva rwose

Tanga Igitekerezo