Ban Ki- Moon uyobora UN yageze I Kigali

Ban Ki - Moon aganira na Francis Gatare

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Ban Ki-Moon amaze kugera I Kigali mu Rwanda aho yitabiriye inama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe iri kubera mu Rwanda.

Akigera mu Rwanda Ban Ki-Moon yakiriwe n’umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), Francis Gatare banagiranye ibiganiro byihariye.

Ban Ki - Moon azafatanya n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma ndetse n’abandi bayobozi bo kuri uyu mugabane gushakira umuti ibibazo biwugarije, aho byitezwe ko ikibazo cy’intambara yongeye kwaduka muri Sudani y’Epfo kiri mu bibazo bigomba gushakirwa umuti mu nama ya Afurika yunze ubumwe iri kubera I Kigali ku nshuro yayo ya 27.

Biteganyijwe ko nyuma yo kuva mu Rwanda, Ban Ki Moon azerekeza muri Kenya mu nama ya 14 ya Loni ku bucuruzi n’iterambere, UNCTAD, nyuma y’aho akerekeza muri Afurika y’Epfo gutangiza Inama Mpuzamahanga ya 21 igamije kurwanya SIDA.

Ban Ki-Moon aje mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, kuko yaherukaga gusura u Rwanda mu mwaka wa 2014 muri Mata, ubwo yari yaje kwifatanya n’abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo