[Amafoto] Perezida wa Palestine Mahmoud Abbas, Perezida wa Guinea na Comore bageze mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe wa Palestine Mohamod Abbas ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Nyakanga 2016 yageze I Kigali, aho aje kwitabira inama ya 27 y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, aho asesekaye I Kigali ku mugoroba akaba yakiriwe na Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye.

Mohmood Abbas aganira na Minisitri Busingye wamwakiriye

Mohmood Abbas akigera I Kigali yahise ajya gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, akaba aje kwitabira iyi nama nk’indorerezi, kuko Palestine ari igihugu cyo ku mugabane w’Aziya.

Nyuma ya Mohmood Abbas, kuri uyu mugoroba kandi President Azali Assoumani w’ibirwa bya Comores nawe yasesekaye I Kigali aho yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri MINIRENA Imena Evode.

President Azali Assoumani

President Azali Assoumani yakirwa n’Umunyamabanga wa Leta muri MINIRENA Imena Evode.

President José Mário Vaz uyobora Guinea-Bissau nawe yamaze kugera I Kigali, aho yakiriwe na Minisitiri Valentine Rugwabiza ushinzwe umuryango w’Afurika y’iburasirazuba.President José Mário Vaz uyobora Guinea-Bissau na Minisitiri Valentine Rugwabiza

Turakomeza kubagezaho uko abandi bayobozi bakomeza kugera mu Rwanda bitabiriye Inama ya 27 y’abakuru b’Ibihugu by’Afurika Yunze Ubumwe.

Amafoto: GoR

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo