#AUSUMMIT2016: Abandi baperezida bageze i Kigali kuri uyu wa gatandatu (Amafoto)

2

Mu gihe habura umunsi umwe ngo habe inama ihuza abakuru b’ibihugu bo mu muryango wa Afurika yunze ubumwe, abayobozi b’ibihugu n’abahagariye zaguverinoma bakomeje kugera mu Rwanda kuri uyu wa 16 Nyakanga 2016.

Aba bayobozi b’ibihugu bitandukanye batangiye kugera mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Nyakanga 2016 bakaba bari kwakirwa n’abayobozi batandukanye bo mu Rwanda biganjemo abaministiri.

Bamwe mu bageze mu Rwanda ku munsi w’ejo babashije kuganira na Perezida wa Repubulika Paul kagame.

Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe niwe muperezida wageze mu Rwanda mbere y’abandi aho yageze i Kigali kuwa 14 Nyakanga 2016.

Biteganijwe ko abaperezida bagera kuri 35 ari bo bazitabira inama ya 27 y’umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe.

Amafoto:

Perezida wa Sierra Leone Ernest Bai Korama niwe wabimburiye abandi

Visi perezida wa Libya Mossa Elkony

Perezida wa Burkinafaso Chrstian Kabore

Uhuru Kenyatta wa Kenya n’Umufasha we

Perezida wa Somaliya Hassan Sheikh Mohamoud

Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi

Perezida wa Misiri Abdel Fattah el-Sisi

Perezida wa Djibouti Ismaïl Omar Guelleh

Brahma Ghali, perezida wa Sahrawi (Sahara y’Uburengerazuba)

Perezida Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo Joseph kabila ageze i Kigali mu mugoroba

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo