Kwamamaza

27th African Union Summit

AU yahagurukiye ikibazo cya Sudani y’Epfo

Yanditswe

kuya

na

Mugemanyi Jean Paul
AU yahagurukiye ikibazo cya Sudani y’Epfo

Ambasaderi Smail Chergui komiseri w’umuryango wa Afurika yunze ubumwe ushinzwe amahoro n’ umutekano
Mu gihe u Rwanda ruri kwakira inama ya 27 y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe iri guteranira i Kigali yitezwemo umusaruro uzafasha ibihugu bigize uyu muryango gutera imbere, mu biri kwigirwamo harimo no kureba uko umutekano wagaruka mu bihugu birimo intambara n’imirwano nka Sudani y’Epfo.

Umuryango wa Afurika yunze ubumwe watangaje ko witeguye gufatanya n’umuryango w’abibumbye mu gihe haba hakenewe kongera ingabo zibungabunga amahoro muri Sudani y’epfo.

Ibi ni ibyatangarijwe i Kigali na Komiseri w’umuryango wa Afurika yunze ubumwe ushinzwe amahoro n’ umutekano, Ambasaderi Smail Chergui.

Nubwo ikibazo cya Sudani y’Epfo gikomeje guhagurutsa amahanga bamwe mu bayobozi ba Sudani y’Epfo basanga kongera umubare w’ingabo muri iki gihugu hagamijwe gukemura ikibazo cy’umutekano atariwo muti.

Ibi byavuzwe n’uhagarariye Sudani y’ Epfo mu muryango wa Afurika yunze ubumwe Amb James Pitia avuga ko asanga kongera umubare w’izi ngabo ntacyo bizatanga.

Ambasaderi James avuga kandi ko iki cyemezo kiramutse gishyizwe mu bikorwa
Leta ya Sudani y’ Epfo yiteguye kucyakira.

Iyi nama ya 27 y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe yatangiye tariki ya 10 Nyakanga 2016, bikaba biteganyijwe ko izasozwa tariki ya 18. Nyakanga 2016.

Kuwa 17 na 18 Nyakanga 2016 ni bwo abakuru b’ibihugu bazaterana bagafata imyanzuro ntakuka ku biganiro birimo gutambuka kuva tariki ya 10 Nyakanga 2016, kimwe mu bitegerejwe cyane ni ukumva umwanzuro aba bakuru b’ibihugu bazafata ku kibazo cy’umutekano muke muri Sudani y’Epfo kimaze kuba agatereranzamba.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza