#AU SUMMIT: Jeannette Kagame yasangije bagenzi be aho u Rwanda rugeze ruhangana na SIDA

Madamu Jeannette Kagame yabwiye bagenzi be ko u Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu kurwanya SIDA

Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Jeannette Kagame, yabwiye bagenzi be (abafasha b’abandi bakuru b’i bihugu bya Afurika) bitabiriye inama ku kurwanya icyorezo cya SIDA ko u Rwanda rwakoze byinshi mu guhangana n’iki cyorezo ndetse no kwita ku bamaze kucyandura.

Ibi yabivuze ubwo abafasha b’abakuru b’ibihugu bya Afurika bahuriraga mu muryango wabo uharanira kurwanya icyorezo cya SIDA (OAFLA) baganiraga ku buryo barwanya iki cyorezo bakumira ubwandu bushya bwacyo cyane hibanzwe mu bakiri bato.

Mu ijambo rye, Madamu Jeannette Kagame yabwiye abari bitabiriye iyi nama ko u Rwanda rwahagurukiye kurwanya icyorezo cya SIDA ndetse rukaba runagerageza gukora ibishoboka byose kugira ngo runafashe abahuye n’ako kaga kubaho neza.

Yagize ati: “Mu gihe kinini gishize, Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda nyinshi zo kurwanya iki cyorezo cyakajije umurego muri Jenoside yo mu 1994 zirimo kuba harashyizweho abafashamyumvire ndetse n’abajyanama b’ubuzima bose bagerageza kuba hafi y’imiryango ndetse no kubagira inama z’uburyo bakirinda iki cyorezo.”

Yababwiye ko hashyizweho kandi ubufatanye n’abikorera ku buryo hakorwa ubukangurambaga ku buryo bwo kwirinda icyorezo cya SIDA ndetse n’uburyo bwo kucyivuza kuburyo ngo ubu abanyarwanda bamaze gusobanukirwa byinshi kuri iki cyorezo.

Yavuze kandi ko ibi byafashije u Rwanda kuba rugeze ku rwego rushimishije mu guhangana n’iki cyorezo, aho mu myaka 22 ishize ikigero cy’ubwandu bwa Virusi itera SIDA cyagabanutseho 50%, kuba 82% babasha kubona imiti igabanya ubukana bw’iyi virusi, kuba mu myaka 10 ishize impfu ziterwa na Virusi itera SIDA zaragabanyutse ku kigero cya 78% n’ibindi.

Madamu Kagame yabwiye bagenzi be ko mu rwego rwo kurinda urubyiruko icyorezo cya SIDA, u Rwanda rwatangije ubukangurambaga mu rubyiruko bujyanye no kurwanya icyorezo cya SIDA, ubukangurambaga bukorwa ku bufatanye n’ibitaro bya gisirikare bya Kanombe.

Yasabye ibihugu byose kujya byita ku bana babyo barushaho kubaha uburere bwiza ndetse barushaho gutuma bagira ubuzima bwiza buzira icyorezo cya SIDA.

Margaret Kenyatta, umufasha wa Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, yavuze ko kugira ngo babashe kugera ku ntego bihaye zo kuba bakuyeho burundu ubwandu bushya bw’icyorezo cya SIDA, igituntu ndetse n’indwara ya Malaria mu mwaka wa 2030, ngo hakwiye kubamo ubufatanye mu nzego zose kugira ngo bibashe kugerwaho.

Iyi nama kandi ihuriranye n’isabukuru y’imyaka 15 uyu muryango w’aba bafasha b’abakuru b’ibihugu bya Afurika ubonye izuba.


Jeannette Kagame yifatanyije n’abandi kureba uko icyorezo cya SIDA cyarwanywa


Abafasha b’abakuru b’ibihugu binyuranye bari bitabiriye iyi nama


Margaret Kenyatta yasabye ubufatanye bwa buri wese mu kurandura SIDA, Igituntu na Malaria

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo