Kwamamaza

27th African Union Summit

AU SUMMIT: Afurika yiyemeje gutandukana n’abayiteraga inkunga

Yanditswe

kuya

na

Jean Louis Uwishyaka
AU SUMMIT: Afurika yiyemeje gutandukana n’abayiteraga inkunga

Minisitiri w’imari n’igenamigambi w’u Rwanda, Amb. Claver Gatete

Abayobozi b’ibihugu bya Afurika bateraniye mu nama ya 27 y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe iri kubera i Kigali, bafashe umwazuro wo kwishakamo ibisubizo ku buryo bushoboka bwose aho ibi ihugu bizajya bibigira uruhare 100% mu bikorwa byawo byose.

Ibi ni ibyavuye mu nama yahuje abakuru b’ibihugu bya Afurika barebera hamwe uburyo bwo gutera inkunga umuryango wa Afurika yunze ubumwe.

Mu nama iherutse guhuza abakuru b’ibihugu by’uyu mugabane wa Afurika umwaka ushize, bari biyemeje ko 75% by’imishinga y’uyu muryango yajya itangwa na bo ndetse bakanatanga 25% by’amafaranga agenerwa ibikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino kuri uyu mugabane.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri iki cyumweru tariki 17 Nyakanga 2016, Minisitiri w’imari n’igenamigambi w’u Rwanda, Amb. Claver Gatete, yavuze ko inama yaraye ihuje abakuru b’ibihugu baturuka muri uyu muryango barebeye hamwe uko bashyira mu bikorwa ibyo bari biyemeje mu nama iheruka kubahuza umwaka ushize.

Minisitiri Gatete yavuze ko ubusanzwe amafaranga angana na 76% uyu muryango wakoreshaga muri gahunda zawo zinyuranye ngo yavaga mu baterankunga, bityo ngo kugeza ubu uyu muryango ukaba ushaka kwigira ukoresha amafaranga yawo udatakiye abaterankunga.

Yagize ati: “Ubundi amafaranga agera kuri 76% twakoreshaga yaturukaga mu baterankunga, ubu rero turashaka kwishakamo ibisubizo. Ni yo mpamvu abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango bafashe icyemezo umwaka ushize ko ibikorwa ry’uyu muryango bajya babyikorera 100%. Dukeneye gutanga agera kuri 75% by’imishinga yacu (AU), ndetse kandi tugashyiramo 25% mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, iyo yari intangiriro kuko turashaka ko tuzajya dutera inkunga ibikorwa byacu ku kigero cy’100%.”

Yavuze ko barebye uburyo bajya bishakamo ubushobozi aho nk’igihe abatuye uyu mugabane baba bagiye gufata urugendo, ngo ku mafaranga bishyura ku itike y’indege bajya bongeraho amadorali icumi yo gufasha uyu muryango ndetse ngo n’uwaraye muri Hoteli akajya yishyura amadorali 2 y’inyongera yo gufasha uyu muryango.

Yavuze kandi ko biyemeje ko buri gihugu kizajya gitanga amafaranga angana na 0.2% y’ibyijira mu gihugu byose kugira ngo yifashishwe mu gufasha gutera inkunga ibikorwa by’uyu muryango. Aya mafaranga ngo azajya yishyurwa binyuze muri Banki nkuru ya buri gihugu aho gukurwa ku ngengo y’imari y’igihugu nkuko byari bisanzwe.

Amb. Gatete yavuze ko bafashe iki cyemezo nyuma yo kubona ko hari imbogamizi bahuraga na zo mu gukusanya amafaranga azafasha ibikorwa by’umuryango wa Afurika yunze ubumwe aho ngo yavanwaga ku ngengo y’imari y’igihugu bityo ngo bikagorana cyane ndetse bikanatinda.

Yagize ati: “Ubundi uburyo bwari busanzwe bukoreshwa aho ibihugu byatangaga amafaranga avuye ku ngengo y’imari (Budget) bakajya bayatanga mu buryo buteganyijwe, akenshi byakunze kugira ingorane. Uburyo bwashyizweho bwo kugira ngo umuntu arebe 0.2% by’amafaranga y’ibintu byose byinjira mu gihugu, aha ngaha byafasha kugira ngo byoroshye uburyo aya mafaranga aboneka, hanyuma amafaranga na yo akoherezwa mu buryo butanyuze wenda mu buryo busanzwe bwo muri budget ahubwo bukanyura muri za banki nkuru z’ibihugu. Birorohereza ababikora ndetse no gufasha uriya muryango kuzuza inshingano zawo.”

Yavuze ko ibi byose bizajya bikorwa ku buryo bwihuse ndetse ngo bikazafasha gutandukanya aya mafaranga n’indi mishinga yihariye y’ibihugu.

Minisitiri Gatete kandi yavuze ko ngo ikoreshwa ry’aya mafaranga ritazagira ikibazo bitewe n’uko abaminisitiri b’imari ba buri gihugu bazajya bakurikiranira hafi uko aya mafaranga akoreshwa.

Minisitiri Gatete yavuze ko ibi byose bizatangira kubahirizwa mu mwaka utaha wa 2017.

IBITEKEREZO

  • Byiza Yanditse:

    Ibi nibyo twaei twarabuze nkumugabane ufite umutungo kamere utubutse kwisi yose arko tugahora dusabiriza ahwii nibyo kwishimirwa naburi mu nyafurik maze iko guhatirizwa gushingiye kunkunga zabo bikavaho ahubwo bige nuko umutungo kamere wa afurika wasigasirwa ntabyo kuwuvogera bityo ukatubeshaho nka africa yeah byingweho neza

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza