AU SUMMIT 2016: Mu gihe u Rwanda rwakira inama ya AU, abaturage basabwe kwimakaza umuco w’isuku

1

Kuva kuri iki cyumweru tariki 10 Nyakanga 2016 u Rwanda rurakira inama ya 27 y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, abatuye n’abagenda umujyi wa Kigali bakaba basabwe kwimakaza umuco w’isuku nk’uko uRwanda ari igihugu kivugwaho kugira umugi usukuye.

Ubuyobozi bw’umujyi wa kigali busaba abatuye n’abagenda muri uyu mugi kwimakaza umuco w’isuku no kwakira neza ababagana.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Mukaruriza Monique akaba yasabye abatuye kigali kwimakaza umuco w’isuku aho batuye kuko abanyamahanga bafite amatsiko yo kwitegereza neza isuku y’u Rwanda yamamaye mu ruhando rw’amahanga,

Yagize ati: "Turifuza ko isuku iranga umujyi wa Kigali ndetse abanyamahanga baza bavuga bati turebe umujyi bavuze ko ariwo usukuye muri Afurika, turifuza ko abanyamahanga bazaza bagasanga koko Kigali isukuye, bagasanga abanyakigali basukuye ku mubiri, basukuye ku myambarire, basukuye aho batuye, basukuye aho bakorera, ndetse n’aho abantu bagenda hasukuye, umuntu wese abe ijisho ry’umujyi wa Kigali, umuntu wese abe ijisho ry’igihugu."

Imwe mu mihanda inyura ahabera iyi nama yafunzwe

Amasangano y’imihanda inyura kuri Kigali convention Centre kuri ubu atari gukoreshwa

Mu gihe Urwanda rwitabira iyi nama ya 27 y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe imwe mu mihanda yafunzwe, ariko polisi y’u Rwanda ikaba isaba abatwara ibinyabiziga gukoresha indi mihanda yagenwe.

Izi mpinduka mu mihanda ziragaragara cyane ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali I Kanombe, ndetse no ku masangano ya kacyiru na Kimihurura ahari inyubako ya Kigali Convention centre.

Hari abatwara ibinyabiziga wasangaga bataramenya iby’izi mpinduka ariko bagafashwa n’abashinzwe umutekano babereka inzira bifashisha.

Umuvugizi wa police y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda spt JMV Ndushabandi arasobanura izi impinduka, ahaherereye ku masangano ya Kacyiru na Kimihurura.

Yagize ati: "aho imodoka ziturutse i Kanombe zitemerewe muri wa muhanda wa kera, usibye izifite gahunda yo kujya ku kibuga cy’indege, izindi zerekeza mu mujyi zinyura mu muhanda wo hepfo, arinako iziturutse mu mujyi zije hano nazo zinjirira hano inyuma zikajya ku kibuga cy’indege, bivuze ko uyu muhanda ukoreshwa n’imodoka zijya ku kibuga cy’indege yaba ari iziturutse kanombe cyangwa ziturutse ahandi mu mujyi wa kigali."

Izi mpinduka kandi ziragaragara ku mihanda yerekeza ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe.

SPT JMV Ndushabandi yakomeje agira ati, "Muri ruriya ruhande rwa rond point shya yubatswe aho dukunze kwita round-point ya MINIJUST, hari umuhanda mushya nanone uhuza n’indi round-point yubatse imbere ya Ninzi Hotel, ukaba ari umuhanda ufasha abaturutse kacyiru cyangwa i Remera cyangwa se mu mujyi bagana i Remera, aho kugirango bakoreshe umuhanda wa round-point ya Kimihurura wari umunyerewe bakoresha umuhanda mushya"

Abatuye umujyi wa kigali kandi barasabwa kubyaza umusaruro amahirwe bafite yo kwakira abashyitsi bakomeye baturutse mu bice bitandukanye bya Africa kuko bazacyenera kugira ibyo bahaha mu Rwanda.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Kuba iyi nama iri kubera hano iwacu nta numwe bitatera ishema, uretse isuku no kwakirana urugwiro abatugana birakenewe, mbese tugaragaze ko twishimiye igihugu cyacu imbere yabaza kudusura.

Tanga Igitekerezo