Ese ni nyungu ki abikorera bo mu Rwanda biteze kuri Passport imwe ku banyafurika?

Iyo Passport nshya izamurikirwa abayobozi bazaba bitabiriye inama ya AU

Guhera tariki 10 kugeza kuri 18 Nyakanga 2016 u Rwanda ruri kwakira inama ya 27 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe iri guteranira Kigali. Iyi nama yitezweho gutanga umusaruro mu bihugu bigize uyu muryango, aho mu bizigirwamo harimo gutangiza uburyo bushya bwo gukoresha urwandiko rw’inzira (Passport) rumwe ruhuriweho n’ibihugu byose bigize uyu muryango.

Uru rwandiko rw’inzira rukozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ruzwi nka AU e-passport, ruha uburenganzira busesuye abarukoresha gukora ingendo batabanje kwaka Visa bakiri mu bihugu baturukamo kuko bazihabwa bageze mu bihugu baba bagiyemo ibi bikazasimbura uburyo bwari busanzwe bwo kubanza kwaka Visa y’igihugu ugiyemo.

Ubu buryo buzakoreshwa mu bihugu 54 bigize uyu muryango buzaba ari intambwe ikomeye mu nzira iganisha kuri Afurika itagira imipaka, kuko gushyirako Passport imwe ku bihugu byose bizoroshya urujya n’uruza ndetse no gukora ubucuruzi hagati y’abatuye ibi bihugu mu buryo bworoshye.

Bamwe mu bikorera hano mu mujyi wa Kigali bemeza ko ubu buryo buzatuma babasha kwagura ibikorwa byabo, barushaho kubimenyekanisha no mu bindi bihugu bitewe n’uko ngo kubigeramo bizaba byoroshye cyane kurusha mbere, aho ngo utapfaga kujya mu bihugu ubonye byose.

Bavuga kandi ko bazajya banabasha kujya mu bindi bihugu kurahura ubumenyi buzabafasha kuzamura urwego rw’ibikorwa byabo kugira ngo biteze imbere ndetse n’igihugu muri rusange.

Ibi kandi byashimangiwe na Mbabazi Pelagie umukozi w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) akaba anahagarariye PSF mu nama ya AU iri kubera mu Rwanda, aho aganira na Makuruki.rw yavuze ko nk’urugaga rw’abikorera bashimishijwe cyane no kuba hagiye gushyirwaho urwandiko rw’inzira rumwe kuko ngo ari igisubizo ku bikorera, abacuruzi ndetse n’abatemberera mu bihugu bya Afurika bigize uyu muryango.

Yakomeje avuga ko kandi biteze kungukiramo byinshi mu bucuruzi kuko bizaborohereza kujya gukora ubucuruzi bwabo muri ibi bihugu nta nkomyi aho ubundi bagorwagaga no kuba hari ibihugu bageragamo bibagoye aha yatanze urugero rw’uburyo byakoroha umuntu aramutse ashatse kujya nko muri Senegal gukorerayo ubucuruzi.

Yagize ati: “Gukuriranaho visa hagati y’ibihugu bya AU bizoroshya gukorana ubucuruzi muri Afurika[…] nkubu uramutse winjiye mu bucuruzi ukabukorera muri Senegal byakorohera cyane kuko utakenera visa, n’ubwo uru rwandiko rutashyiriweho abacuruzi gusa hari n’abandi, natwe twizeye kungukiramo byinshi."

Iyi pasiporo nshya izamurikirwa mu nama ya AU iteraniye I Kigali kuva tariki 10 Nyakanga 2016, ku ikubitiro ikazagenerwa abakuru b’ibihugu, ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga n’intumwa z’ibihugu byo muri AU.

Mugermanyi Jean Paul

Makuruki.rw

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo